Rwamagana abagize Inteko Ishingamategeko y’U Rwanda basuye ibikorwa by’ Umuryango LWD

Kuruyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025, ku ishami ry’Umuryango Learn Work Develop (LWD) riherereye mu karere ka Rwamagana, hakiriwe itsinda riyobowe na Hon. Umuhire Adrie, rigizwe n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu Ihuriro RPRPD (Abagize Inteko baharanira imiberereho myiza y’Abaturage n’Iterambere), FFRP ( Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko).

Uru ruzinduko rwari rugamije kumenyekanisha Itegeko rigenga abantu n’umuryango, ndetse no gukangurira urubyiruko kwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda inda ziterwa abangavu.

Abagize iri tsinda bari kumwe n’abayobozi batandukanye b’Akarere ka Rwamagana,
harimo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Umutoni Jeanne.

Mu bikorwa byaranze uru ruzinduko, basuye ishuri ryigisha imyuga rya LWD, bareba ibikorwa bitandukanye bikorerwamo, ndetse baganiriza abanyeshuri ku buzima bwabo, indangagaciro n’uruhare rwabo mu kubaka ejo hazaza h’igihugu.

Itsinda ry’Abadepite n’Abasenateri ryakiriwe na Mwiseneza Jean Claude, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Learn Work Develop, aho bashimye ibikorwa by’umuryango ndetse bagaragaza ko banyuzwe n’uburyo urubyiruko rwigishwa ubumenyi bufasha mu mibereho myiza n’iterambere.
Bagaragaje ko ibitekerezo n’ibibazo by’urubyiruko n’abana byumvikanye muri uru ruzinduko, bizitabwaho kugira ngo bikemuke.

📍 Amafoto!

Request for Quotation for Consultancy Services for Training on Core Education for Sustainable Development Skills and Environment Protection
November 17, 2025

Request for Quotation for Consultancy Services for Training on Core Education for Sustainable Development Skills and Environment Protection

https://youtu.be/dpH8PvHESxM?si=xCFCSG5kG6NoKCGO Uncategorized Request for Quotation for Consultancy Services for Training on Core Education for Sustainable Development Skills and Environment Protection November 17, 2025 0 Comments LWD NEWS Rwamagana abagize Inteko

November 17, 2025
Rwamagana abagize Inteko Ishingamategeko y’U Rwanda basuye ibikorwa by’ Umuryango LWD
November 2, 2025

Rwamagana abagize Inteko Ishingamategeko y’U Rwanda basuye ibikorwa by’ Umuryango LWD

Kuruyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025, ku ishami ry’Umuryango Learn Work Develop (LWD) riherereye mu karere ka Rwamagana, hakiriwe itsinda riyobowe na Hon. Umuhire Adrie, rigizwe n’Abagize Inteko

November 2, 2025
Gatsibo banyuzwe n’Umusaruro wa Bike For future, basabwa gushyigikira abana n’Urubyiruko mubibateza imbere!
October 30, 2025

Gatsibo banyuzwe n’Umusaruro wa Bike For future, basabwa gushyigikira abana n’Urubyiruko mubibateza imbere!

Kuruyu wa 28/10/2025, mukarere ka Gatsibo, LWD binyuze mu mushinga Bike for Future uterwa inkunga na Plan international Rwanda, hakozwe ubukangurambaga mubaturage bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’ababyeyi mu

October 30, 2025
LWD June 2025 Newsletter
July 2, 2025

LWD June 2025 Newsletter

LWD June Newsletter 2025 Download Uncategorized LWD June 2025 Newsletter July 2, 2025 0 LWD NEWS “Girls Learning Plumbing to Change Their Future” May 31, 2025 1 LWD NEWS Kunshuro

July 2, 2025
“Girls Learning Plumbing to Change Their Future”
May 31, 2025

“Girls Learning Plumbing to Change Their Future”

At SICO – Samuduha Integrated College, located in Kabeza, some young girls from Bugesera District are learning plumbing a job that many people think is only for men. But these

May 31, 2025
Kunshuro yambere mu Rwanda habaye irushanwa ryo gusiganwa ku magare, ryahariwe abari n’abategarugori gusa (Women Race)
May 27, 2025

Kunshuro yambere mu Rwanda habaye irushanwa ryo gusiganwa ku magare, ryahariwe abari n’abategarugori gusa (Women Race)

Ku wa 24 Gicurasi 2025, mu Karere ka Rwamagana habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ry’abagore gusa, ryiswe Women Race, rikaba ari  ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda. Iki gikorwa

May 27, 2025

8 thoughts on “Rwamagana abagize Inteko Ishingamategeko y’U Rwanda basuye ibikorwa by’ Umuryango LWD”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *