Kunshuro yambere mu Rwanda habaye irushanwa ryo gusiganwa ku magare, ryahariwe abari n’abategarugori gusa (Women Race)

Ku wa 24 Gicurasi 2025, mu Karere ka Rwamagana habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ry’abagore gusa, ryiswe Women Race, rikaba ari  ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Learn Work Develop (LWD), AHF Rwanda, AHF Global, Plan International Rwanda, Akarere ka Rwamagana, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Amakipe menshi y’abakobwa baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu yitabiriye irushanwa, barimo n’ikipe ya Bike for Future LWD Cycling Team.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana n’abandi bo mu nzego zitandukanye.

Uretse irushanwa, iki gikorwa cyabaye n’umwanya wo gutangiza umushinga mushya wa Healthcare Cycling Project, ushyirwa mubikorwa na LWD ku nkunga ya AHF Rwanda na AHF Global. Uyu mushinga ugamije kuzamura urubyiruko, cyane cyane abakobwa bafite ibibazo by’uruhurirane, binyuze mu masomo yo kwihugura mu myuga itangirwa muri LWD TVET Center ariyo: ubukanishi bw’amagare ya siporo, ubudozi ndetse no gusuka.

Hanamuritswe kandi gahunda ya Masenge Mba Hafi “Please Aunt, Be Closer to Me” igamije gufasha urubyiruko rufite ibibazo by’uruhurirane, binyuze muri Safe Spaces (Urubohokero), aho urubyiruko rwitabwaho na Masenge ndetse na Mukuru w’Abakobwa. Abo bajyanama babatega amatwi, bakabaganiriza, kandi bakabafasha kwigobotora ibibazo bafite mu bufatanye n’inzego z’ibanze.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rwamagana, Madame Umutoni Jeanne, yagize ati:

“Turizera ko gahunda ya Masenge Mba Hafi izagira uruhare rukomeye mu kurwanya inda zitateganyijwe mu bangavu. Turasaba urubyiruko kuza kwitabira izi safe spaces, kuko ari amahirwe yo kwiga, gukora, no gufashwa kwikura mbukene.”

Bwana Jean Claude Mwiseneza, Umuyobozi Mukuru wa LWD, yagarutse ku ruhare rwa gahunda ya Masenge Mba Hafi ati:

“Gahunda ya Masenge Mba Hafi  (Please Aunt, Be Closer to Me) ni urugero rufatika rw’uko ubufasha buva mu muryango n’inzego z’ibanze bushobora guhindura ubuzima. Iyi gahunda ntigamije gusa gutanga ubujyanama, ahubwo igamije no gufasha umwana n’umubyeyi we gusubira hamwe mu nzira y’uburere n’ubuzima bwiza. Dufite icyizere ko binyuze muri Masenge na Mukuru w’Abakobwa, dushobora kugira urubyiruko rwiza, rufite amahitamo, kandi rushoboye kurengera ejo hazaza harwo.”

Iyi gahunda ya Masenge Mba Hafi yatangirijwe mu Murenge wa Kigabiro, biteganyijwe ko iyi gahunda izakomereza no mu yindi mirenge igize Akarere ka Rwamagana, hagamijwe kwigishwa, no gufasha urubyiruko rufite ibibazo by’uruhurirane.

 

 

 

LWD TVET CENTER || Umwuga waweejo hazaza hawe

Iya mahirwe ntagucike!!!

Unlock your future with hands-on training in bicycle mechanics, hairdressing, and tailoring.

40% off
“Girls Learning Plumbing to Change Their Future”
May 31, 2025

“Girls Learning Plumbing to Change Their Future”

At SICO – Samuduha Integrated College, located in Kabeza, some young girls from Bugesera District are learning plumbing a job that many people think is only for men. But these

May 31, 2025
Kunshuro yambere mu Rwanda habaye irushanwa ryo gusiganwa ku magare, ryahariwe abari n’abategarugori gusa (Women Race)
May 27, 2025

Kunshuro yambere mu Rwanda habaye irushanwa ryo gusiganwa ku magare, ryahariwe abari n’abategarugori gusa (Women Race)

Ku wa 24 Gicurasi 2025, mu Karere ka Rwamagana habereye irushanwa ryo gusiganwa ku magare ry’abagore gusa, ryiswe Women Race, rikaba ari  ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda. Iki gikorwa

May 27, 2025
Bike For Future LWD Cycling Team Races to Glory in Youth Cup Episode 5 – Rwamagana Stage
May 26, 2025

Bike For Future LWD Cycling Team Races to Glory in Youth Cup Episode 5 – Rwamagana Stage

Rwamagana District | May 25, 2025 —Bike for future LWD Cycling Team continues to raise the flag high for girls in sport, as they dominated Episode 5 of the Youth

May 26, 2025
UK Cyclist and Plan International Rwanda Visit Bike4Future Project, Celebrating Youth Empowerment Through Technical Skills and Cycling
May 19, 2025

UK Cyclist and Plan International Rwanda Visit Bike4Future Project, Celebrating Youth Empowerment Through Technical Skills and Cycling

Bugesera District, May 17, 2025 LWD, was honored to welcome a female UK cyclist and Plan Rwanda representatives to witness the impact of the project in transforming young lives through

May 19, 2025
LWD APRIL NEWS-LETTER 2025
May 3, 2025

LWD APRIL NEWS-LETTER 2025

LWD April 2025 NEWSLETTERDownload

May 3, 2025
LWD Cycling Team Joins the “Race to Remember”  Honoring Lives, Racing for Hope
April 28, 2025

LWD Cycling Team Joins the “Race to Remember” Honoring Lives, Racing for Hope

Yesterday was a powerful and emotional day for the cycling community in Rwanda. The LWD Cycling Team proudly took part in the "Race to Remember", an event filled with reflection,

April 28, 2025

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *