’Ijisho ry’Urungano’, gahunda yo kwita ku rubyiruko rurimo n’abaterwa inda imburagihe muri Rwamagana
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangije uburyo bushya bwiswe ’Ijisho ry’Urungano’ bwo kwita ku rubyiruko rurimo urugaragara mu biyobyabwenge, urwabuze akazi ndetse n’abangavu batewe inda imburagihe ariko bakaba bakibayeho nabi. Ijisho ry’urungano ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2023 n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ijisho ry’urungano ni gahunda ikomatanyije irimo kureba …