Uko “Masenge Mba Hafi” yakemuye ikibazo cy’umubyeyi utarashakaga kwitwa Sogokuru

Amakimbirane avuka hagati y’umwana wahohotewe agaterwa inda y’imburagihe n’ababyeyi be akomeje kwiyongera, ndetse abenshi muri abo bana bavuga ko ababyeyi babo cyane cyane ab’abagabo batinda kwakira ibyabaye ku mwana bityo bakaba babamenesha mu rugo cyangwa se ntibashake no kubona abo bana.

Shumbusho Robert ni umuturage wo mu kagari ka Rukara, mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, ni umubyeyi w’imyaka 36 ubu afite umwuzukuru wabyawe n’umwana we w’umukobwa, watewe inda y’imburagihe afite imyaka 15, uyu mwana w’umukobwa afite uruhinja rw’amezi abiri.

Shumbusho ahamya ko na nubu atarumva uburyo umwana w’umukobwa yakundaga cyane yatwaye inda, ubusanzwe Shumbusho abana na mukase w’uyu mwana nawe bafitanye abandi bana, avuga ko uyu mwana w’umukobwa yagiye i Kigali gusura abantu bo mu muryango agaruka atwite icyo gihe inda yari ifite nk’amezi atandatu ngo akimubona yahise amenya ko atwite.

Muri icyo gihe yatangiye kumutoteza no kumubwira amagambo mabi, Shumbusho avuga ko bitamworoheye kubyakira, icyo gihe yafashe icyemezo cy’uko batagomba kugaburira uwo mwana nyamara ngo mukase akajya amugaburira mu ibanga.

Igihe cyo kubyara cyarageze, Shumbusho agura ibikoresho byose by’umubyeyi ugiye kubyara bamujyana kwa muganga abyara neza, ariko ngo yafashe icyemezo cy’uko uwo mwuzukuru we n’umukobwa we batagaruka kuba iwe, abohereza kwa se umubyara (ubwo ni Sekuru w’umukobwa).

Dore uko Shumbusho abyivugira, yagize ati: “Sinigeze mbyishimira na gato, habayeho ibintu bibi byinshi nkavuga nabi, ku myaka yanjye 36 numvaga ntashaka kwitwa Sogokuru.”

Iki kibazo cyaramenyekanye hose aho batuye mu Mudugudu wa Kinunga ya mbere, ari bamwe mu bakorerabushake b’umushinga Masenge Mba Hafi bagiye kwegera uyu mubyeyi kugirango bamuganirize ahinduke aniyakire.

Kamayirese Joseline niwe wafashije uyu muryango kongera guhura bagahuza imyumvire avuga ko abifashijwemo n’amahugurwa yahawe na LWD (Learn Work Develop) bafite inshingano zo kurwanya inda zidateguwe ku bana b’abangavu, yagize ati: “Naragiye nganira n’umwana nganira na se na mukase, icyo nakoze ni ukuganira na se cyane kuko niwe wakomezaga ibintu none ubu babanye neza umwana yagarutse mu rugo, babanye neza.”

Ikibazo basigaranye ni uko batanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu ry’Ubugenzacyaha RIB ku kibazo cy’uyu mwana ku muntu wamuteye inda, ubu ngo hashize amezi atandatu baratanze ikirego kandi nta gisubizo barahabwa, uyu mwana avuga amazina y’uwamuteye inda ndetse ngo agira na nimero ze za telephoni, iki ni kimwe mu bishegesha cyane ababyeyi be kuko ngo badahabwa ubutabera.

Mwiseneza Claude ni umuyobozi w’umuryango LWD (Learn Work Develop) akaba ari wo ufite umushinga wa Masenge mba hafi, avuga abagenerwa bikorwa babo bamaze kuva mu bwigunge nyuma y’amezi atandatu batangiye uyu mushinga.

Ba Masenge bafatanyije na bakuru b’abakobwa nabo bahuguwe babagezeho mu miryango yabo, aho bahurira mu rubohero, ubu hari imbohero 39 biga ibijyanye no kwizigamira, bahabwa inyigisho z’imyororokere n’ibindi bikorwa bibyara inyungu ibi byose bakabikora mu bufatanye, ikindi ni uko babashije guhuza bariya bana bagizweho ingaruka bakumvikana n’imiryango yabo, abana batwaye inda 45 bahujwe n’ibigo nderabuzima kugirango bahabwe serivisi z’ibanze na nyuma yo kubyara bazakomeze gukurikiranwa, hari abahawe imashini zidoda ubu hari abana 93 barimo kwiga kudoda n’abandi bari kwiga gutunganya imisatsi bo mu Murenge wa Rukara.

Shumbusho Robert ni umuturage wo mu kagari ka Rukara, mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza, ni umubyeyi w’imyaka 36 ubu afite umwuzukuru wabyawe n’umwana we w’umukobwa
(Uhereye ibumoso) Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Harelimana Jean Damascene, na Mwiseneza Claude uyobora umuryango LWD (Learn Work Develop)

Source: https://muhaziyacu.rw/amakuru/uko-masenge-mba-hafi-yakemuye-ikibazo-cyumubyeyi-utarashakaga-kwitwa-sogokuru/

7 thoughts on “Uko “Masenge Mba Hafi” yakemuye ikibazo cy’umubyeyi utarashakaga kwitwa Sogokuru”

  1. Hey there, I love all the points you made on that topic. There is definitely a great deal to know about this subject, and with that said, feel free to visit my blog QU5 to learn more about Airport Transfer.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *