Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwatangije gahunda yitwa ‘Masenge mba hafi’ aho abagore b’intoranwa bafite indangagaciro bazajya bifashishwa mu gukurikirana abangavu babyariye mu rugo mu kumenya ibibazo bafite no kumenya ababateye inda kugira ngo bakurikiranwe.
Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Ukwakira 2020, ku ikubitiro yatangiriye mu Murenge wa Rukara.
Umuntu uzajya yitwa masenge ni umugore ufite umuco n’indangagaciro uzajya utoranwa mu Mudugudu bamuhuze n’umwana watewe inda akiri umwangavu amuganirize ku buryo amenya uwamuteye inda, ibibazo ahura nabyo mu rugo ndetse anamugire inama ku buryo ubuzima bwe butongera kujya mu kangaratete.
Buri masenge uzajya atoranwa kandi azajya agerageza kureba mu mudugudu atuyemo abana bakeneye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere hakiri kare, azagenerwa amahugurwa ajye anagenerwa amafaranga y’itumanaho bikozwe n’ubuyobozi bw’Akarere kubufatanye n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi karambye (Learn work Develop).
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Harerimana Jean Damascène yavuze ko iyi gahunda ije kubafasha mu gukemura no gukumira ibibazo bikunze kwibasira abana batewe inda.
Yagize ati “Uyu mushinga uzibanda mu muryango, hari abana imiryango yabo ititaho nkuko bikwiriye ntibamenye ubuzima bw’imyororokere iyo miryango ntimenye n’uburyo abana babo bagakwiriye kwitwara, ba masenge rero bazajya bafasha babana kumenya amakuru ku myororokere abatewe inda babaganirize kuburyo bababwira n’ababateye inda bakurikiranwe.”
Avuga ko kimwe mu bituma inda ziterwa abangavu ziyongera biterwa n’ikibazo kikiri mu muryango aho abana badahabwa uburere nkuko bikwiriye ari nayo mpamvu bahisemo gutekereza kuri uyu mushinga wa masenge mba hafi kugira ngo wongere uburere mu bangavu.
Ati “Wa muryango utitaye ku mwana kubera impamvu zitandukanye yaba ari uburangare cyangwa se akazi gatuma ba bana badahura cyane n’ababyeyi babo cyangwa se ba basore n’abagabo bafite imyitwarire mibi bashuka ba bana, bazajya bayibarinda umwana agire uburere n’abantu bamukurikirana.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Rukara, Nyinawumuntu Agnes, yavuze ko iyi gahunda igiye gufasha imiryango myinshi bitewe nuko ababyeyi benshi bigiriye mu gushakisha amafaranga kuruta kwita ku bana babo.
Ati “Ntekereza ko muri iki gihe imiryango myinshi isa n’iyatereranye abana, muri masenge mba hafi umwana azajya abona uwo nyirasenge wo kumugira inama no kumukorera ubuvugizi aho binabaye ngombwa habeho gukebura ababyeyi basubire mu nshingano zabo.”
Umuyobozi w’Umuryango w’Abakorerabushake baharanira umurimo unoze LWD, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko benshi mu babyeyi batakiganiriza abana babo kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere akaba ari nayo mpamvu buri wese akwiriye kumva ko kugira inama aba bana bimureba.
Yakomeje agira ati “Buri mudugudu hazatoranwamo ba masenge bazaba bafite inshingano zo kumenya abana bose bashobora gusama inda zitateguwe, kwita ku bana bamaze kubyara bakiri abangavu ndetse no kwita ku bana baba barabyawe n’aba bangavu. Usanga abo bana batitabwaho neza gusa azajya afatanya n’ubuyobozi aho agize ibibazo ubuyobozi bumufashe.”
Yakomeje avuga ko abana benshi muri iki gihe baterwa inda ntibavuge abazibateye ngo bakurikiranwe ariko ngo n’aba ari kumwe na masenge umunsi ku munsi azajya avuga wa muntu ku buryo bizoroha kumumenya, akanakurikiranwa.
Kuva umwaka ushize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu 334 batewe inda zitateguwe; ubaze kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza muri Kanama abatewe inda barenga 150 abagera kuri 60 nibo bamaze gukorerwa dosiye harimo 13 bakatiwe n’inkiko.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Rukara, Nyinawumuntu Agnes, yavuze ko gahunda ya masenge mba hafi izafasha imiryango myinshi
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Harerimana Jean Damascène yavuze ko umubyeyi uzatoranwa kugira ngo abe masenge agomba kuba afite indangagaciro
Source: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/masenge-mba-hafi-ingamba-nshya-mu-kurwanya-inda-ziterwa-abangavu-i-kayonza