’Ijisho ry’Urungano’, gahunda yo kwita ku rubyiruko rurimo n’abaterwa inda imburagihe muri Rwamagana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangije uburyo bushya bwiswe ’Ijisho ry’Urungano’ bwo kwita ku rubyiruko rurimo urugaragara mu biyobyabwenge, urwabuze akazi ndetse n’abangavu batewe inda imburagihe ariko bakaba bakibayeho nabi.

Ijisho ry’urungano ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2023 n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ijisho ry’urungano ni gahunda ikomatanyije irimo kureba no kumenya ubuzima rusange bw’urubyiruko bakamenya imbogamizi bafite kugira ngo zikemurwe. Muri iyi gahunda urubyiruko ruzafashwa kurwanya bya bibazo byugarije urubyiruko no kumenya abadafite imirimo ku buryo bashakirwa ubufasha.

Muri iyi gahunda yatangiranye n’amagare yahawe urubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge yose kugira ngo ajye abafasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, uburara, inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda.

Iyi gahunda ni igitekerezo cy’umuryango LWD, usanzwe ufite gahunda yitwa ‘Masenge Mba hafi’ ikora mu byo kurwanya no kurinda ko abangavu baterwa inda aho ari nawo watanze amagare 14 ku rubyiruko ruhagarariye urundi mu mirenge yose.

Umuyobozi wa LWD, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko iyi gahunda y’Ijisho ry’urugano bayitezeho umusaruro mu kugabanya inda ziterwa abangavu n’ibindi bibazo bitandukanye bikunze kwibasira urubyiruko.

Ati “Turifuza ko nibura urubyiruko rufasha rugenzi rwabo kuburyo iriya mibare iboneka buri mwaka ku bangavu baterwa inda igabanuka binyuze mu kongera ubukangurambaga byaba na byiza kigahagarara kuko dusanzwe dufite ba Masenge mu tugari no mu mirenge nibiyongeraho uru rubyiruko rero turumva hazavamo umusaruro mwiza kandi ukomeye.”

Niyonsenga Emmanuel uhagarariye urubyiruko mu Murenge wa Munyiginya, yavuze ko amagare bahawe agiye kubafasha mu bikorwa by’ubukangurambaga ku nda ziterwa abangavu no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ati “ Twari dusanzwe ibyo bikorwa tubikora ariko tukabikora bitugoye kuko kujya mu tugari dutandatu cyangwa turindwi byagoranaga cyane kugerayo n’amaguru ariko ubwo tubonye igare turizera bizagenda neza.”

Mukagatsinzi Mugabo Kevine uhagarariye urubyiruko mu Murenge wa Kigabiro, we yavuze ko bagira ibikorwa byinshi bisaba ubwitange ku buryo ngo igare rizatuma bareka kwikora ku mufuka.

Ati “ Byinshi twakoraga bitugoye biraza kutworohera, hari nk’igihe nari mfite ubukangurambaga mpamagara umumotari arantenguha bituma ntahagerera ku gihe, ubu rero igare baduhaye riradufasha kwirinda ibizazane nk’ibyo.”

Nkurunziza Pierre uhagarariye urubyiruko mu Murenge wa Nyakariro we yavuze ko igare bamuhaye rigiye gutuma arushaho kwegera abangavu baterwa inda zitateganyijwe ku buryo ngo zizagabanuka mu buryo bugaragara.

Ati “Nko mu tugari two mu cyaro byatugoraga kuko nkanjye nakoresha arenga 10 000 Frw kandi ni amafaranga twikoraga ku mufuka rero bigiye kudufasha cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko aya magare bahaye urubyiruko ari igare ryiza rizabafasha mu kurwanya ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe n’ibindi bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda urubyiruko rukunze kugiramo uruhare.

Ku bijyanye na gahunda y’ijisho ry’urungano yavuze ko uretse kurwanya ibyaha muri iyi gahunda bazanamenyeramo urubyiruko rudafite imirimo kugira ngo rushakirwe ubufasha burimo akazi n’ibindi byose bikazajya bikorwa hifashishijwe urundi rubyiruko ruhagarariye urundi.

Kuri ubu muri aka Karere bafite abana barenga 250 batewe inda imburagihe, bakagira abana bakigaragara ku mihanda bazwi nk’abamarine bose bazafashirizwa muri iyi gahunda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko iyi gahunda nshya batangije bayitezeho umusanzu mu kurwanya inda ziterwa abangavu

Urubyiruko rwo muri Rwamagana ruhagarariye urundi mu mirenge rwahawe amagare ngo arufashe mu bukangurambaga

Source: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ijisho-ry-urungano-gahunda-yo-kwita-ku-rubyiruko-rurimo-n-abaterwa-inda